Urubambyingwe rwo mu izindiro rutsinze urw’i Gasogi mu mukino w’ubusabane (Amafoto)

Mu rwego rwo gukomeza guhuza imbaraga ndetse no gusabana mu bakunzi ba Gasogi United FC bazwi nk’Urubambyingwe.I Ndera mu karere ka Gasabo habereye umukino wa Gicuti wahuje Urubambyingwe Abafundi Zindiro Fan Club n’Urubambyingwe rw’i Gasogi.

Abo mu izindiro bari bamabye umuhondo,ab'i Gasogi bambaye umweru

Wari umukino ukomeye cyane warimo ishyaka ryinshi cyane aho buri kipe yifuzaga gutsinda igatahukana intsinzi gusa ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana byaje kurangira Ikipe yo mu Izindiro itsinze iy’i Gasogi igitego 1-0 cyatsinzwe na HABINSHUTI Jean Marie Kumunota wa 21 w’umukino.

Urubambyingwe rwo mu izindiro bishimira igitego

Uyu mukino warangiye ntamukinnyi ugize ikibazo cy’imvune cyangwa gukomereka uko ari kose kubera ko nubwo wari umukino urimo ishyaka habagamo no koroherana nk’abavandimwe,ibi byatumye umukino urangira ntakarita n’imwe ibonetse mu mukino.

wari umukino w'ubusabane

Angeli MUTABARUKA wari kuri uyu mukino yavuze icyo uyu mukino wari ugamije “Uyu mukino wari ugamije ubukangurambaga mu bakunzi ba Gasogi ndetse n'ubusabane kugira ngo abakunda Gasogi barusheho kwegerana,kumenyana no guhuza imbaraga hanyuma tukabonera ho n'umwanya wo kuganira.Rero nishimye cyane hano haje abafana benshi birantungura biragaraga ko imbere ari heza kubakunzi ba Gasogi”

Mutabaruka yakomeje agira ati"Uyu munsi abakunzi bacu ntibabonetse kubera umuganda,dufite abakunzi mu ntara zose ubu tugiye gukomeza kubegera cyane ndetse iyi mikino izakomeza ibe kugira ngo  imbaraga z'abakunzi ba Gasogi zigirire akamaro ikipe"

Perezida w'abakunzi ba Gasogi United FC ku isi Angeli MUTABARUKA yavuze ko uyu mukino wari ugamije ubukangurambaga

Nyuma y’uyu mukino habaye ikiganiro cyahuje Perezida w’abakunzi ba Gasogi United FC mu Rwanda no ku isi yose Angeli Mutabaruka.Iki kiganiro cyibanze cyane gukomeza gukangurira abantu gukunda Gasogi United FC.

Aba bakunzi ba Gasogi nyuma y'umukino bakomereje mu busabana n'ikiganiro

Umukunzi wa Gasogi United w'i Kanombe Cyakabare nawe yari ahari

Perezida w’Urubambyingwe Angeli MUTABARUKA  yabwiye abakunzi ba Gasogi bari baje ku bwinshi  ko ibikorwa bakomeje gukora bashyigikira ikipe ubuyobozi bubibona akaba ariyo mpamvu bashimiwe cyane gusa bakangurirwa gukomeza kuboneka ku mikino Gasogi iba yakinnye bahereye kuri Poloce FC izakurikira ho ku munsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Angeli yakomeje gushishikariza abafana kuza ku mukino wa Police na Gasogi n'indi yose Gasogi izakina

Mutabaruka kandi yavuze ko Umuyobozi w’ikipe KNC yishimiye ibikorwa by’abakunzi ba Gasogi United FC ndetse ko ubuyobozi buri kubategurira ibindi byiza byinshi birimo n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gufana.

Perezida w’abakunzi ba Gasogi bo ku musozi wa Gasogi MUHONGEREZA Leonard Noah yashimiye abakunzi bitabiriye yizeza ko bazakomeza kuba inyuma y’ikipe bahisemo ariyo Gasogi United.

Noah yishimiye ubu busabane

Perezida w’Urubambyingwe wo mu izindindiro Augustin MANIRARORA Yasabye ko Perezida w’ikipe KNC yazashaka umwanya akabasura akabaganiriza imbona nkubone kugirango barusheho kugira imbaraga,maze Angeli MUTABARUKA abizeza ko igihe nikigera Perezida bazamubona

Perezida wo mu izindiro arifuza ko bazabona na Perezida w'ikipe

Abafana ngo barifuza no kuzaganira na Perezida w'ikipe

Amafoto

Noah arwanira umupira na mugenzi we wo mu izindiro

Noah yigaragaje muri uyu mukino

Lukaku nubwo ari umusore ariko umupira arawuconga

Abafana bari benshi cyane ku kibuga

Byasabaga no kurira umukingo ariko umupira ntutakare

Ngolo Kante w'i Rwamagana nawe yigaragaje muri uyu mukino

Uyu mukino wari ishyiraniro

Umusifuzi wayoboye umukino

Umutoza w'abafundi bo mu izindiro

Bumbogo bwa Nkuzuzu ntajya atangwa ahari ibikorwa bya Gasogi United

Bwijenkoziki Maxime niwe wafashe amashusho y'umukino

Mama Urubambyingwe nawe yari ahari

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment