Tidiane Kone yageze i kigali gukinira Gasogi United intego ya mbere ni ukubabaza Rayon Sport

Ahagana mu masasaba y'igicuku gishyira kuwa mbere,nibwo rutahizamu w'umunya Mali Tidiane Kone yasesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe aho aje gukinira Ikipe Gasogi United Football Club.

Akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yahasanze abanyamakuru benshi baraye ijoro bamutegereje maze ababwira ko we atunzwe n'umupira w'amaguru,yavuzeko yakinira ikipe yose atitaye ku izina ifite kandi ko azarwanira ishyaka ikipe ajemo ya Gasogi ngo ndetse akaba agomba kubabaza Rayon sport ku wa gatandatu ubwo Gasogi izaba yakiriye Rayon Sport.

Tidiane Kone biteganyijwe ko azakora imyitozo ye ya mbere muri Gasogi kuri uyu wakbiri kuri sitade ya Kicukiro kuva 07h00-09h00 za mugitondo aho azaba aje gufatanya na bagenzi be gutegura umukino wa shampiyona uzahuza Gasogi na Rayon Sport ku wa gatandatu tali 05/10/2019 saa 15h00

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment