Police yatsinze Gasogi Haringingo yemera ko Gasogi yamurushije

Uyu wari umukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda,aho ikipe ya Police FC yari yakiriye Gasogi United FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo umukino ukarangira Police FC itsinze Gasogi United FC ibitego 2-0

Osee yagoye  cyane Nyakagezi

Uyu mukino wose muri rusange wihariwe na Gasogi United aho yabonye uburyo bwinshi bwari kubyara ibitego ariko ba ruhizamu bayo barimo Muganza Isaac,Yves Habimana na Nshimiyima Ibrahim ntibashoboye kubyaza umusaruro amahirwe akomeye cyane Gasogi United FC yabonye.

 Muganza yahushije igitego kidahushwa

Umunyezamu w'ikipe ya Police FC Habarurema Gahungu yafashije cyane ikipe ya Police FC dore ko yakijije izamu rye muburyo bukomeye cyane cyane ku mashoti yatewe na Manace Mutatu Mbedi witwaye neza cyane muri uyu mukino,Ndikumana Tresor,Kaneza Augustin na Herron Berrian,aba bose bateye imipira ikomeye cyane ikurwamo na Gahungu ufatira Police FC.

Habarurema Gahungu yatabaye Police FC

Manace yagoye bikomeye abakinnyi ba Police FC

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Iyabivuze Osee ku munota wa 34 na Mico Justin ku munota wa 74,birangira Police FC itsinze Gasogi United yakinnye neza ariko amahirwe ntayisekere.

Ozee yishimira igitego yatsinze

Savio,Celestin na Aime bishimira igitego

Uyu mukino witabiriwe n'abakunzi benshi b'umupira w'amaguru mu Rwanda biganjemo Urubambyingwe rufana ikipe ya Gasogi United bari baje baturutse imihanda yose babyamabriye

Perezida wa Gasogi United FC KNC yavuze ko ikipe ye yakinnye neza neza ikabura amahirwe "Ngirango mwabibonye,Gasogi yakinnye umukino mwiza,ikinisha Police FC mu gice cy'ikibuga,ibona koruneri zisaga 16 ndetse ihusha n'imipira  hafi 5 yabaga iri kumurongo w'izamu,nibyo Police FC iradutsinze uyu munsi amahirwe ntiyari kuri twe,twakinnye Police iratsinda."

Perezida wa Gasogi KNC yavuze ko amahirwe atasekeye ikipe ayobora

Umutoza mukuru wa Police FC Haringingo Francis yavuze ko nubwo atsinze Gasogi ariko yamugoye cyane "Gasogi icyo twayirushije ni ukubyaza umusaruro amahirwe twabonye imbere y'izamu,Gasogi uyu munsi yari iri hejuru cyane ndetse ikomeje gutya izatungurana muri iyi shampiyona"

Haringingo ahamya ko yagowe cyane na Gasogi

Ikipe ya Gasogi United FC nyuma yo gutsindwa uyu mukino,igiye kwitegura umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda,aho izakira ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir ku wa gatandatu taliki 15/02/2020 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo 15h00

Amwe mu mafoto yaranze umukino

Umutoza mukuru wa Gasogi United Guy Bukasa

Umutoza wungirije Guy Bakila

Umutoza w'abazamu Matata Ismael

Gasogi yari yambaye imyenda mishya iriho abaterankunga bayo (Azania,TV1,XL Energy,Amaco Paint na R1)

Mutabaruka uhagarariye urubambyingwe mu Rwanda no ku isi ari kumwe na Vandame uhagarariye abafana ba Police fc

Uwikunda Sam niwe wayoboye uyu mukino

Kapiteni wa Gasogi United Guy Kazindu

Savio atera umupia wavuyemo igitego

Umuganga wa Gasogi United Martin Uwimana

Manace yongeye kwigaragaza

Perezida wa Rayon Sport Sadate yakurikiye uyu mukino

Stephen KAYONGA Visi Perezida wa Gasogi United

Vandame uhagarariye abafana ba Police

Fidele Kanamugire Perezida wa Heroes

CIP KARANGWA Maurice umunyabanga wa Police FC

NDABARASA Tresor

Uwikunda Sam yihanangiriza Gahungu watinzaga umukino

Mudeyi yitegura gusimbura Herron

Uwikunda Sam akaraba mu maso

Uyu asanzwe afana Kiyovu ariko yari yaje gushyigikira Gasogi

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment