Mukura itsinze Gasogi KNC anenga abakinnyi be.

Ku mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'u Rwanda wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 15.02.2020 kuri sitade ya Kigali Gasogi United yari yakiriye uyu mukino yatsinzwe na Mukura 1-0

 Bertrand niwe watsindiye Mukura

Ikipe ya Mukura yahushije uburyo bubiri bukomeye imbere y'izamu mu minota 10 ya mbere ku mahirwe adasanzwe yabonywe na rutahizamu  Munir Abdoul wa Mukura,aho yabaga asigaranye na Kwizera Olivier bonyine ariko ananirwa kumutsinda inshuro ebyiri zose.

 Aha rutahizamu wa Mukura Munir Abdoul yareba izamu wenyine

Kwizera Oliver arasohoka aramwuzura

Kwizera Oliver ahita akuramo igitego cyari cyabazwe

Gasogi United nayo yageze imbere y'izamu rya Mukura inshuro nyinshi mu minota 30 y'igice cya mbere cy'umukino ariko abasore ba Guy Bukasa ntibashoboye kureba mu izamu rya Mukura.

Gasogi ntiyashoboye kwinjiza igitego mu izamu rya Mukura

kumunota wa 31 w'umukino,iradukunda Bertrand yabonye ikipe ya Mukura Victory Sport nyuma yo guhagarara nabi kwa bamyugariro ba Gasogi United,Mukura ihita inasoza igice cya mbere iyoboye n'igitego 1-0.

Iradukunda J Bertrand yishimira igitego

Amakipe yombi avuye kuruhuka ikipe ya Gasogi United yakoze impinduka zitandukanye Mudeyi Abdul aha umwanya NSHIMIYIMA Ibrahim,Gasogi itangira kotsa igitutu izamu rya Mukura ariko kubona igitego biranga.

Rugamba J Baptiste nawe yasimbuye Isaac Muganza,maze hagati ha Gasogi hatangira kugira imbaraga binatuma Mukura ibona akazi gakomeye imbere y'izamu ariko bikomeza kwanga  kuruhande rwa Gasogi yabonye amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro biranga.

Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko abakinnyi bahabwa byose bikenewe ko igisigaye ari ahabo kwikosora "Abakinnyi ba Gasogi sinzi ikibazo bafite,twe nk'ubuyobozi tugerageza gukora inshingano zacu ariko abakinnyi ntibari gukora ibyo bakabaye bakora.Gasogi ntamukinnyi iberamo umwenda yakinaga na Mukura imaze amezi 4 idahemba.Ubwo rero tugiye kwicarana twese hamwe turebe ibitagenda tubikosore."

Ubuyobozi dukora ibyo dusabwa,abakinnyi bo ntibari gukora inshingano zabo_Perezida wa Gasogi KNC 

Gutsindwa uyu mukino kwa Gasogi United bitumye igumana amanota 22 mugihe gutsinda kwa Mukura biyihesheje kurarana amanota 34.

Amafoto

Amaco Paint yari ikikije ikibuga

Azania nayo yari ihari

XL Energy iba igera kunyota yabareba umukino

Kwizera Olivier yigaragaje muri uyu mukino

NDABARASA Tresor nawe yitwaye neza

Urumbambyingwe bitabiriye uyu mukino

Kazindu Guy na Bertrand bahanganiye umupira

Iradukunda Bertrand yitwaye neza muri uyu mukino

Safi Madiba yakurikiye uyu mukino

Visi Perezida wa Gasogi United Stephen Kayonga

Jaguar wihebeye Gasogi United

 Rutahizamu NSHIMIYIMANA Ibrahim

Rutahizamu Hassan Kikoyo

Urubambyingwe Anaclet aza kuri sitade yabyambariye

 Aha nanone Munir Abdoul yarase igitego cyabazwe

Byamugoye kwakira uburyo arase igitego wenyine izamu ryambaye ubusa

Manace agora ba myugariro cyane

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment