Menya amakuru ya rutahizamu mushya wa Gasogi United

Nyuma y'uko imikino yo kwishyura itangiye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda,ubuyobozi n'abatoza ba Gasogi United basanze bakeneye kongera imbaraga mu bataha izamu akaba ari yo mpamvu muri iyi kipe hategerejwe Rutahizamu ugomba kuza gufatanya n'abandi.

Ubuyobozi bwa Gasogi buri kongera imbaraga mu busatirizi

Nyuma y'uko Gasogi United isinyishije rutahizamu Ibrahim Nshimiyimana wavuye muri AS Kigali akanatangira kunyeganyeza inshundura ku mukino we wa kabiri yari akiniye Gasogi ubwo Gasogi United yatsindaga AS Muhanga 2-0 ku cyumweru taliki 19/01/2020 uyu Ibrahim niwe wafunguye amazamu ku munota wa 3 w'umukino kiba n'igitego cye cya mbere muri Gasogi United,ikindi gitego cyatsinzwe na Manace Mutatu Mbedi ku munotawa wa 90 w'umukino.

NSHIMIYIMANA Ibrahim rutahizamu mushya wa Gasogi wavuye muri AS Kigali niwe watsinze igitego cya mbere Gasogi itsinda Muhanga 2-0

Manace Mutatu Mbedi niwe watsindiye Gasogi igitego cya kabiri

Nyuma y'uwo mukino Perezida wa Gasogi United KAKOZA NKURIZA Charles yashimiye Ibrahim atangazako hari n'undi rutahizamu utegerejwe "Ndashimira cyane uriya mwana NSHIMIYIMANA Ibrahim uburyo ari kwitwara,ariko nababwira ko hari undi rutahizamu ugiye kuza gufatanya n'abandi uwo rutahizamu azaba aturutse hanze y'u Rwanda ndabararitse muzaze mu murebe ku mukino uzaduhuza na Police FC"

Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko hategerejwe rutahizamu ukomeye uvuye hanze y'u Rwanda

Biteganyijwe ko uyu rutahizamu agomba kuba yasinyiye Gasogi bitarenze iminsi 7 mbere y'uko isoko ryo kugura abakinnyi bavuye muri shampiyona zo hanze y'u Rwanda rifunga taliki 30/01/2020.

Uyu rutahizamu azaza yiyongera ku bandi bakinnyi bashya iyi kipe ya Gasogi United yongeyemo aribo NDIKUMANA Tresor wavuye muri AFC Leopards yo muri Kenya akaba akina hagati mu kibuga,hari n'umunyezamu mpuzamahanga ufatira ikipe y'igihugu Amavubi KWIZERA Olivier waje muri Gasogi avuye muri Afurika y'epfo ndetse na NSHIMIYIMAN Ibrahim rutahizamu wavuye muri AS Kigali.

Kwizera Olivier ari mu bongerewe muri Gasogi mu mikino yo kwishyura

NDIKUMANA Tresor nawe ari gufasha Gasogi United

NSHIMIYIMANA Ibrahim ategereje rutahizamu bazafatanya

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment