Gasogi yatangije Gahunda yo kurahiza abafana babuze ibyishimo mu makipe yabo

Mugisha Cris niwe wabimburiye abandi arahirira kuba Urubambyingwe avuye muyindi kipe nyuma yo kubona ikipe yari arimo imubabaza yahisemo kuza muri Gasogi United mu ikipe abona izamuha ibyishimo

Cris Mugisha niwe warahiye imbonankubone uyu munsi

Ibyishimo byari byose muri uyu muhango

Ni umuhango wanyuze kuri TV1 imbonankubona wanumvikanaga kandi kuri Radio ubwo warimo uba,hari mu kiganiro cyitwa Rirashe kinyura Kuri TV1 na Radio mu minsi yose isanzwe y'akazi kuva saa 08h00-09h00.

Mu kiganiro Rirashe niho habereye uyu muhango

Mugisha Cris yarahiriye kuba urubambyingwe imbere y'isi yose yari imuhanze amaso,avuga ko igihe gito Gasogi United imaze yagaragaje itandukaniro n'andi makipe yo mu Rwanda,ikaba imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye ahitamo kuza muri Gasogi United akabirahirira ndetse agahita yamabara n'umwamabro w'iyi kipe yagize ibyishimo intego

Yemeye ko abaye Urubambyingwe ahabwa ikaze na KNC uyobora Gasogi United

Perezida wa Gasogi United KNC na Perezida w'Urubambyingwe mu Rwanda no ku Isi Angeli Mutabaruka nibo bakoze uyu muhango wo kurahiza uyu mukunzi wa Gasogi United mushya,bamwizeza ko ibyo yari yarabuze ahandi aribyo byishimo ikipe ahisemo izabimuha kubera ko aribyo yagize intego.

Perezida wa Gasogi United KNC yari muri uyu muhango

Angeli Mutabaruka niwe warahije Mugisha

Mugisha Cris siwe wenyine warahiye,ahubwo abandi barahiye binyuze kuri Telefone,iki gikorwa kandi kikaba gikomeje muburyo butandukanye,haba kuri telefone cyangwa se muburyo bw'imbonankubone kuri Television

 Abakunzi bose ba Gasogi United n'abafana bayo bazwi kw'izina ry'Urubambyingwe ibi bikaba ari umwihariko w'ikipe ya Gasogi United kugira izina rimwe rihuriweho n'abayikunda bose

 Andi mafoto yaranze uyu muhango

ubwo Mugisha yinjiraga

Angeli Mutabaruka yari afite umuti usukura intoki ukica  udukoko murwego rwo kwirinda Covi_19

KNC nawe yari afite umuti usukura intoki ukica udukoko

Mugisha abanza gukaraba

KNC yitegerezaga umukunzi mushya wa Gasogi United

Aha Mugisha yari amaze kwicara muri Studio

Mutabaruka aha ikaza umukunzi mushya wa Gasogi United

Uyu muhango wanyuraga imbonankubone kuri TV1

KNC uyobora Gasogi United yasoje uyu muhango azamura ikiganza maze asenga aragiza Imana ibiri imbere

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment