Gasogi United yongereye amasezerano umunya Liberiya Herron Berrian

Ikipe ya Gasogi United yatangiye kwiyubaka itegura umwaka w'imikino utaha,aho yahereye kuri umwe mubakinnyi yari isanganywe ariwe Herron Berrian Scarla wari umaze umwaka muri Gasogi United FC akina hagati mu kibuga

Herron yahisemo kuguma muri Gasogi United

Ikipe ya Gasogi United yari iri gukina umwaka wayo wa mbere w'icyiciro cya mbere,ikaba yari iri kumwanya wa 9 kurutonde rw'agateganyo,mugihe shampiyona yari isigaje indi mikino 5 ikaba yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.Nyuma yo kubona uko icyiciro cya mbere giteye mu mwaka wayowa mbere,ubu ibitekerezo byose biri kuri shampiyona itaha aho ubuyobozi bwifuza kubaka Gasogi United ikomeye.

Ubuyobozi bwa Gasogi United burifuza kubaka ikipe ikomeye kurusha uko iyari isanzwe yari ikomeye

Mu kubaka ikipe ikomeye rero,Ubuyoboz i bwatangiye kwegera abakinnyi batandukanye harimo n'abaykiniraga bitwaye neza ariko bari bari kugera kumusozo w'amasezerano yabo,uwabimburiye abandi mu kongera amaserano yabaye kwizera Aimabke myugariro wo hagati ukiri muto,uwa kabiri abaye Herron Berrian Scarla umukinnyi mpuzamahamga uturuka mu gihugu cya Liberiya.

Perezida w'ikipe ya Gasogi United KNC yasobanuye ubwoko bw'amasezerano ya Herron "Herron Berrian Scarla yongereye amasezerano y'imyaka 2 mu ikipr yacu ya Gasogi United,aya masezerano azatangira kubahirizwa taliki 18/09/2020"

KNC kandi yavuze impamvu bahisemo kongerera Herron amasezerano "Turi kubaka ikipe ikomeye y'igihe kirambye,twahisemo guhera kubakinnyi twari dusanganywe,Herron ni umukinnyi mwiza cyane tutifuzaga gutakaza"

Perezida wa Gasogi United KNC kandi yatangaje ko hari n'abandi bazakurikiraho"si Herron wenyine twongereye amasezerano,ahubwo hari n'abandi bakinnyi dusanganywe turi mu biganiro ngo bongere masezerano bazakomezanye na Gasogi mu gihe kiri imbere."

Perezida wa Gasogi KNC avuga ko bagiye kongerera n'abandi amasezerano

 Ikipe ya Gasogi United ifite intego zo kuba ikipe ikomeye umwaka utaha,kurusha uko yari ikomeye muri uyu akaba ariyo mpamvu yatangiye kwitegura hakiri kare.

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment