Gasogi United yatsinze Heroes mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Wari umukino ugamije gufasha amakipe yombi gukomeza kwitegura umunsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda,Heroes yari murugo yahatsindiwe na Gasogi United yati yayisuye ibitego 2-1

Urubambyingwe mu ngeri zose rwitabiriye

Nubwo wari umukino wa Gicuti ariko warimo ishyaka ryinshi

 President wa Gasogi United KNC yakurikiye uyu mukino 

kipe ya Heroes niyo yafunguye amazamu ku munota wa 28 igitego cyatsinzwe na Nyarugabo Moise.Ikipe ya Gasogi United ntiyacitse intege yakomeje gukina ishaka kwishyura ndetse ku munota wa 41 w'umukino rutahizamu HABIMANA Yves uhagaze neza muri iyi minsi yishyuriye Gasogi United amakipe yombi ajya no kuruhuka ari igitego 1-1

HABIMANA Yves yatsindiye Gasogi igitego cya mbere

Amakipe avuye mukaruhuko Gato ikipe ya Heroes yasimbuje abakinnyi 7 icyarimwe mugihe Gasogi United yo yagarukanye ikipe yose yabanjemo,gusa yagiye ikora impinduka buhoro buhoro.

Nyuma y'iminota 4 gusa y'igice cya 2 ni ukuvuga kumunota wa 49 Herron Berrian yatsinze igitego cy'akataboneka nyuma y'uko ikipe ya Gasogi yari yabanje guhanahana umupira (Passes)inshuro 25 Heroes idakozeho maze Gasogi United iyobora umukino ityo kugeza urangiye

Herron niwe watsindiye Gasogi igitego cya 2

Gasogi United iri kwitegura umukino ifitanye na Kiyovu Sport mugihe ikipe ya Heroes yo iri kwitegura gukina na Mukura Victory Sport

Amwe mu mafoto yaranze umukino

Mbere y'umukino abatoza b'amakipe yombi babanje kuganira

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino

11 Heroes yabanjemo

11 Gasogi United yabanjemo

Guy Buksa asuguzanya na NDIKUMANA Bodo

Abatoza ba Heroes

Abatoza ba Gasogi United

HABIMANA Yves yitwaye neza mu mukino

NDABARASA Tresor niwe wari uyoboye abakinnyi ba Gasogi United

DUSABE Claude Nyakagezi yitwaye neza cyane

NDIKUMANA Tresor ubwo yari akorewe ikosa

KANEZA Augustin yakinnye nka Myugariro wo hagati kandi yabikoze neza cyane 

NDIKUMANA Bodo niwe washakiraga ibitego Heroes nubwo bitamuhiriye

Lukaku yagerageje gushaka igitego ariko biranga

Umunyamakuru w'imikino Gakuba Romario Felix 

Urubambyingwe Team Work United bari babukereye

Uyu yabwiraga abategeza ku kibuga ati Gasogi iratsinze

Guy Bukasa utoza Gasogi

Iminota 3 niyo yongeweho 

Guy Bakila wungirije Guy Bukasa aha yabwiraga abakinnye uko bahagarara

 

 

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment