Gasogi United yatsinze Gorillas mu mukino wa Gicuti (Amafoto)

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 29/01/2020 ubera kuri Sitade ya Kicukiro aho aya makipe yombi asanzwe akorera imyitozo.

umukino waranzwe n'ishyaka ryinshi

Gasogi United yatsinze uyu mukino ibitego 2-1.Ishimwe Claude bakunda kwita Dimoso niwe wafunguye amazamu ku munota wa 26 kishyurwa na Karuta Buha wa Gorillas ku munota wa 30.Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira rutahizamu mushya wa Gasogi United Hassan Kikoyo yaboneye Gasogi igitego cya kabiri amakipe ajya kuruhuko ku biteo 2 bya Gasogi kuri 1 cya Gorillas

Mu gice cya kabiri Gasogi United yasimbuje abakinnyi 10 bose na Gorillas isimbuza 7 ariko ntakindi gitego cyabonetse umukino warangiye ari bya bitego 2-1 byabonetse mu gice cya mbere.

Dimoso niwe wafunguye amazamu

Hassan Kikoyo niwe watsindiye Gasogi igitego cy'intsinzi

Uyu mukino wari uwa giciti wafashaga ikipe ya Gasogi United kuguma mu bihe byiza mu gihe shampiyona imaze igihe ihagaze,ikindi kandi Gorillas nayo yifuzaga gutyaza abakinnyi bayo bitegura shampiyona n'igikombe cy'amahoro mu minsi iri imbere.

Amafoto yaranze umukino

KNC na Hadji Yussuf bari bicaranye

Gorillas yishyushya 

Gasogi yishyushya mbere y'umukino

Lomami Andre akinira Gorillas FC

Abasifuzi bayoboye umukino

Guy Bukasa yari ahari niwe wayoboye Gasogi muri uyu mukino

Rugamba J Baptiste yigaragaje muri uyu mukino

Kwizera Olivier ntiyakinnye umukino w'uyu munsi

Manace nawe ntiyakinnye kubera ikibazo cy'uburwayi

Perezida wa Police FC ACP J Boco Rangira yarebye uyu mukino

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino

11 Gasogi yabanje mu kibuga

11 Gorillas yabanje mu kibuga Fundi Amri niwe wafashe amashusho y'uyu mukino

Roberto niwe wayoboye uyu mukino hagati

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment