Gasogi United yatsinze Espoir mu mukino waranzwe n’amakosa menshi mu misifurire

Ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Espoir kuri uyu wa 5 taliki 06.03.2020 kuri Sitade ya Kigali uyu mukino uza kurangira Gasogi itsinze 1-0

Wari umukino ukomeye cyane

Azania iba iri kumwe na Gasogi United hose

Perezida wa Gasogi United yababajwe n'imisifurire idahwitse yaranze uyu mukino

Ikipe ya Gasogi United yari yakoze impinduka 3 ugereranije n’ikipe yakinnye na Kiyovu Sport,aho Ndikumana Tresor yari yagarutse mu kibuga,Kaneza Augustin akina nka myugariro w’inyuma mu mwanya wa Aimable Kwizera wabanje hanze,ndetse na Kwizera Olivier wabanje mu izamu

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no guhusha ibitego byinshi kuruhande rwa Gasogi United,ahabonetse uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Espoir ariko abakinnyi ba Gasogi United barimo HABIMANA Yves,Dusabe Claude bita Nyakagezi,Hassan Kikoyo ndetse na Byumvuhore Tresor ku ishoti rikomeye yateye mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira,gusa uburyo bwose bwaboneste ntagitego bwavuyemo amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0

Habimana Yves yarase ibitego byinshi

Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi ikipe ya Gasogi United ishaka igitego,ndetse iza no kukibona ku munota wa 52 ariko umusifuzi yemeza ko Yves HABIMANA yagitsinze habayeho kurarira.Mbere yaho ariko habayeho kutumvikana hagati y’umusifuzi wo hagati n’uwo kuruhande nyuma y’uko myugariro wa Espoir akoze umupira umusifuzi wo kuruhande akaza yerekana ko ari penaliti,mugihe uwo hagati we yerekanye ko ari ugutereka imbere y’izamu ntiyanatanga Corner kandi umukinnyi wa Espoir yahinduye icyerekezo cy'umupira n’ukuboko umusifuzi ntiyatanga penaliti ntiyanatanga Corner ibintu bitishimiwe na benshi bari muri sitade

Yves HABIMANA yatsinze igitego abasifuzi bemeza ko yari yararariye

Umutoza Guy Bukasa yakoze impinduka akuramo Yves Habimana ashyiramo Rugamba J Baptiste winjiye mu kibuga agahindura ibintu,bigatuma imbaraga za Gasogi United ziyongera.Ibi byaje gutanga umusaruro dore ko ikipe ya Gasogi United yaje kubona igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Hassan Kikoyo kuri Penaliti yari ikorewe Herron Berrian,iki gitego nicyo cyatandukanije impande zombie Gasogi United icyura amanota 3 gutyo.

Hassan Kikoyo atereka umupira

Atera Penaliti

Kayitaba J Bosco wa AS Kigali yagaragaye yishimira intsinzi ya Gasogi United yahoze akinira

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi wabereye I Rusizi ikipe ya Espoir yari yatsinze Gasogi United 3-2.

Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko nubwo ikipe ye itsinze ariko ko atishimiye imisifurire muri rusange,akaba asanga hakwiye gufatwa ingamba nshya,ngo kubera ko imisifurire iri kudindiza ruhago y’u Rwanda.

Abasifuzi bagiye banyuranya ku byemezo bafataga,ibintu KNC asanga bidindiza ruhago

Umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa we nyuma y’umukino yavuze ko Gahunda ya Gasogi United ari ukwitwara neza mu mikino yose isigaye,ngo ni isomo bigiye mu mwiherero w’icyumweru ikipe ya Gasogi United yamaze I Muhanga.

Guy Bukasa utoza Gasogi ngo intego ni ukwitwara neza mu mikino isigaye

Umutoza wa Espoir Said Abedi Makasi yavuze ko kuba ikipe ye yaburaga abakinnyi benshi ari imwe muntandaro yatumye batsindwa gusa ngo bagiye kurwana intambara mu mikino iri imbere ngo barebe ko ikipe itamanuka mucyiciro cya 2

Umutoza wa Espoir Said Abedi yavuze ko bagiye gukora cyane ikipe ntimanuke

Uyu mukino usize ikipe ya Gasogi United ifite amanota 28 ikaba iraye kumwanya wa 7 kurutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Ikipe ya Gasogi United irahita ikomeza kwitegura umukino w’umunsi wa 23 aho iyi kipe igomba kwerekeza I Nyagatare mu mukino uzayihuza na Sunrise kuri Sitade ya Gologota.

Amafoto 100 yaranze umukino

Amaco Paint na Azania baherekeza Gasogi murugendo rw'iterambere

 Abakinnyi bose,na Staff ya Gasogi United mbere y'umukino babanza kwiragiza Imana

Amaco Paint Uguhitamo nyako

KANEZA Augutin

11 Espoir yabanje mu kibuga

11 Gasogi yabanje mu kibuga

Hassan Kikoyo

NKUBANA Marc ahagaze neza cyane muri iyi minsi

Byumvuhore Tresor bita Wanyama ari kwitwara neza

KNC yagaragaye kenshi atishmira imisifurire 

Bumbogo bwa nkuzuzu aha yari kumwe n'umufana wa Espoir

NDABARASA Tresor mu kazi

Urubambyingwe

Ihuriro rishya ry'abakunzi ba Gasogi United rizwi nka Ikibatsi cy'Urubambyingwe Nyamagabe

Iminota 4 niyo yongewe ku mukino

Abakinnyi bose bagiye gushimira abafana babaye inyuma

Kwizera Olivier yababariye muri uyu mukino

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment