Gasogi United yasoje imyitozo yitegura Heroes mu mukino wa Gicuti

Gasogi United FC iri murugamba rukomeye rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda,yakoze imyitozo kuri uyu wa kane yitegura umukino wa Gicuti izakina mo na Heroes kuri uyu wa gatandatu.

Gasogi United yasubukuye imyitozo y'imbaraga

Umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa nawe aragaconga

Gasogi ikoze imyitozo rusange nyuma y'akaruhuko gato k'iminsi 3 abakinnyi bari bahawe nyuma y'umunsi wa 20 wa shampiyona,gusa muri iyo minsi 3 hari abakinnyi bakoreshejwe imyitozo yihariye yo kubongerera imbaraga.

 Imyitozo y'uyu munsi yibanze cyane ku kwiga kugumana umupira,ndetse no kuwaka mugihe utakaye,umutoza Guy Bukasa kandi yatanze imyitozo yo gutegura buri mukinnyi wese ko ashobora gutsinda bidategereje ba rutahizamu,basoza bakora imyitozo ikomeye cyane yongera imbaraga.

 Abakinnyi bakoze n'imyitozo yongera imbaraga

Ku munsi wa 21 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda Gasogi United izakirwa na SC Kiyovu akaba ariyo mpamvu Gasogi United ikomeje kwitegura uyu mukino ukomeye cyane uzaba taliki 03.03.2020 kuri Sitade ya Mumena.Mu kwitegura uyu mukino rero Gasogi United ifitanye umukino wa Gicuti na Heroes kuri uyu wa gatandatu taliki 22.02.2020 kuri sitade ya Bugesera 15h00

NDABARASA Tresor ukinira Gasogi United FC yavuze ko umutoza yafashije abakinnyi kuva mubihe bibi byo gutsindwa abasaba gutumbira imbere."Umutoza yaganirije buri mukinnyi kugiti cye,atubwira ko ibihe nk'ibi byo gutsindwa bijya bishyika mu mupira w'amaguru,adusaba ko tutaheranwa nabyo ahubwo twatumbira imbere.Ubu dufatanije n'abatoza bacu bayobowe na Guy Bukasa turi gukosora amakosa twakoze mu mikino iheruka turifuza kwitwara neza mu mikino iri imbere."

NDABARASA Tresor yavuze ko umutoza yabasabye kureba imbere kurusha kurangazwa n'ibyahise

Kugeza ubu Gasogi United ni iya 12 kurutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda,ikaba ifite amanota 22.

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo

Rugangazi Prosper aha yari ababaye yitabwaho na muganga w'ikipe UWIMANA Martin

DUSABE Claude bita Nyakagezi yagize imyitozo myiza cyane

Umunyezamu Cuzuzo Aime Gael 

Umutoza w'abanyezamu Matata Isamel

Umunyezamu MUNEZERO Patrick

Rugamba J Baptiste ukina nez inyuma ya barutahizamu

HABIMANA Yves yagize imyitozo myiza cyane,yanatsinze ibitego byinshi mu myitozo

KANEZA Augutin

Ndabarasa Tresor

Umutoza mukuru wa Gasogi United Guy BUKASA

Manace Mutatu Mbedi mu myitozo y'uyu munsi

Guy BUKASA

Herron Berrian na NSHIMIYIMANA Ibrahim

Umutoza wungirije Guy Bakila

RUGAMBA J.Baptiste

 NDIKUMANA Tresor

Imyitozo isojwe abakinnyi bashima Imana

NIYIBIGIRA Patrick Team Manager wa Gasogi arikumwe n'umutoza mukuru Guy Bukasa

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment