Gasogi United yasinyishije umukinnyi ukinira ikipe y'igihugu ya Congo Kinshasa

Myugariro Herve Beya Beya yabaye umunyamahanga wambere ikipe ya Gasogi United isinyishije yitegura umwaka utaha w'imikino ny'uma y'uko umwaka wayo wambere izamutse mu cyiciro cya mbere ikipe ya Gasogi United yari kumwanya wa 9,shampiyona ikaba yarahagaritswe habura imikono 7

Myugariro Herve Beya Beya ubu ni umukinnyi wa Gasogi United

Murwego rwo kwitegura kwitwara neza kurusha umwaka ushize w'imikino,ikipe ya Gasogi United yatangiye kongera imbaraga yongerera abakinnyi amasezerano,ndetse yongeramo n'abakinnyi bashya bazaza kuyifasha kugera kuntego iyi kipe ifite.

Herve Beya Beya wasinyiye ikipe ya Gasogi United akina mu mutima w'ubwugarizi,akaba aje gufatanya n'abandi bahasanzwe barimo Kwizera Aimable,Kazindu Bahti Guy, Twagirimana Fulgence n'abandi.

Kwizera Aimable uheruka kongera amasezerano y'igihe kirekire ni umwe mubo Herve asanze bakina bugarira

Herve Beya Beya yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y'imyaka ibiri,aje avuye mu ikipe ya AS Maniema Union ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo

Herve Beya Beya afite imyaka 21 kuko yavutse taliki 31 werurwe 1999 avukira muri Repulika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba akinisha cyane ukuguru kw'iburyo

 Herve Beya Beya ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Congo Kinshasa,akaba yaranagaragaye mu mukino ikipe y'igihugu y' u Rwanda yatsinze DR Congo 3-2 hari taliki 18 Nzeri 2019.Amaze gukina Congo Kinshasa imikino 16 harimo 6 yakiniye abatarengeje imyaka 20,yakiniye kandi abatarengeje 23 imikino 5 ndetse akinira ikipe nkuru ya imikino 5 ya Chan

Herve Beya Beya hano yari ahanganye na Byiringiro Lague

Herve Beya Beya aje yiyongera kuri Kanyarwanda Iradukunda Jean bertrand nawe wasinyiye Gasogi United imyaka 2 avuye muri Mukura VS ndetse n'umukinnyi mpuzamahanga wa Liberiya Herron Berrian Scarla wongereye amasezerano yo kugumana n'iyi kipe yagize ibyishimo intego mugihe cy'imyaka 2 iri imbere.

Iradukunda Jean Bertrand nawe ni umukinnyi wa Gasogi United

Herron Berrian Scarla nawe yongereye amasezerano muri Gasogi United

Ubuzima ni bwiza mu ikipe yagize ibyishimo intego

Myugariro Herve Beya Beya yiteguye gutanga umusanzu muri Gasogi United

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment