Gasogi United yasinyishije rutahizamu mushya (Amafoto)

Hassan Kikoyo ni rutahizamu uturuka mu gihugu cya Uganda yasinyiye Gasogi United amasezerano y'imyaka ibiri n'igice akinira iyi kipe yagize ibyishimo intego.

Hassan Kikoyo asinyira Gasogi United

Uyu aje gusimbura Tidiane Kone watandukanye na Gasogi kubera umubare munini w'abanyamahanga ndetse n'umusaruro utari uhagije kurugero ikipe yamwifuzagaho.Hassana Kikoyo yitezwe ku mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona ubwo Gasogi izaba yasuye ikipe ya Police FC.

Uyu rutahizamu yitezwe ku mukino wa Police na Gasogi

Hassan Kikoyo  yavuze ko yishimiye gusinyira Gasogi United "Mubyukuri ndishimye cyane kuba nshyize umukono ku masezerano y'ikipe ya Gasogi United siniyumvishaga ko bishoboka ariko birabaye.Nabwira abakunzi ba Gasogi ko nje kandi ntakindi kinzanye nje gutsinda ibitego"

Kikoyo yavuze ko aje gutsinda ibitego nta kindi

Perezida wa Gasogi KNC yavuze ko amakipe atarakina na Gasogi agiye guhura n'akazi gakomeye "Twasinyishije Hassan Kikoyo,ni rutahizamu amakipe agiye kumva ubukana bwe,ni mushaka mubaze umutoza wa Gasogi niwe wababwira neza imashini afite.amakipe tutarakina uhereye kuri Police akomeze adutegereze,turaje kandi azatubona."

Perezida wa Gasogi KNC ati amakipe tutrahura nadutegereze turaje atubone

Hassan Kikoyo yashimwe n'umutoza Guy Bukasa aho yavuze ko ikibazo yari afite mu busatirizi gikemutse ngo ahanini bitewe n'impano yabonanye uyu musore mu minsi mike bamaranye,akaba yizera ko azamufasha uhereye ku mukino uzahuza Gasogi na Police FC.

Amafoto

Hassan yahawe nomero 19

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment