Gasogi United yasinyishije Nzitonda Eric wari kapiteni wa Gicumbi FC

Ikipe ya Gasogi United ikomeje kwitegura kuba ikipe iri muzihatanira ibikombe,akaba ariyo mpamvu ikomeje kuzana abakinnyi bazayifasha,Nzitonda Eric niwe wari utahaiwe ubu yamaze gusinyira ikipe yagize ibyishimo Intego

Akanyamuneza kari kose ubwo Eric NZITONDA yari amaze kwamara umwenda wa Gasogi United

Mu masaha y'umugoroba kuri uyu wa 03 Kamena nibwo uyu musore wari kapiteni wa Gicumbi FC Nzitonda Eric yashyize umukono kumasezerano y'imyaka 2 iri imbere aho azaba akinira ikipe ya Gasogi United FC.

Nzitonda yasinye imyaka 2 muri Gasogi United fc

Nzitonda Eric amaze gusinyira Gasogi United yavuze ko yishimiye gusnyira iyi kipe "Ndishimye kuba namabaye umwenda w'ikipe ya Gasogi,ni ikipe nziza ifite ubuyobozi bwiza ifite na gahunda nziza,ntamukinnyi utakwishimira kwamabara uyu mwenda wa Gasogi nari maze imyaka 3 namabaye umwenda wa Gicumbi ariko uyu munsi nshimishijwe no kwamabara umwenda Gasogi"

Nzitonda Eric yavuzeko yishimiye kwambara umwenda wa Gasogi United

Perezida w'ikipe ya Gasogi United KNC yashimye ubwitange Nzitonda yagaragaje muri Gicumbi "Kubona umukinnyi witangaga kuriya mu ikipe yari ifite ibibazo bitandukanye ariko agakomeza akagaragaza ubushake bwe mu kibuga ni ibintu mushimiye cyane,burya uzakore cyane mu kazi kawe burya haba hari umuntu ukureba,kuba umukinnyi yarakinaga mu ikipe nka Gicumbi akabasha gutsinda ibitego 5 agatanga imipira 6 yavuyemo ibitego ntacyo atatanze mubyo yari afite,ni umukinnyi mwiza kandi wihuta"

KNC yashimye ubwitange bwaranze Eric ubwo yari muri Gicumbi

Nzitonda Eric yashimiye ikipe ya Gicumbi yari amazemo imyaka 3 akavuga ko ibyo yari afite yabitanze akaba ariyo mpamvu agiye gushakira ahandi ariho muri Gasogi United.

Mubitego 14 ikipe ya Gicumbi yatsinze uyu mwaka, NZITONDA Eric wenyine yagize uruhari mubitego 11 dore ko yatsinze 5 atanga imipira yanyuma yavuyemo ibitego 6

NZITONDA Eric ngo yiteguye gutanga umusanzu we muri Gasogi United

Nzitonda Eric ngo yitegute guhatana akabona umwanya ubanza mu kibuga

Video igaragaza uburyo Nzitonda Eric Yasinye

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment