Gasogi United yakuye inota kuri Musanze yari yashyiriweho agahimbazamutsyi kihariye (Amafoto)

Ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Musanze yari ku kibuga cyayo yanganyije na Gasogi United FC 0-0

Musanze na Gasogi zagabanye amanota

Uyu mukino wabaye muri Sitade itarimo abafana uretse abayobozi b'amakipe,abanyamakuru n’abandi bari bafite imirimo muri Sitade.impamvu nyamukuru yateye gukina imikino nta bafana ni icyorezo cyugarije isi cya Coronavirus cyamaze no kugaragara mu Rwanda.

Abafana ni uko barebye umupira

Stade ntabafana bari barimo

Abandi biyamabaza ibiti

Perezida wa Gasogi United KNC yarebye uyu mukino

Perezida wa Musanze Placide wari washyizeho arenga miliyoni 2 ngo Musnze imutsindire Gasogi yari ahari

Igice cya mbere cyabonetse mo uburyo bukomeye kumupira ukomeye watewe na rutahizamu Onesme Twizerimana wenyine imbere y’izamu ariko Kwizera Olivier arokora izamu mu buryo bukomeye cyane.Gasogi United yagiye ibona uburyo imbere y’izamu ryari ririnzwe na Ndoli J Claude ariko ntagitego cyabonetse amakipe yombi ajya mukaruhuko gato anganya 0-0

Kwizera Olivier yongeye kwerekana ko ari umwe mubazamu beza isi ifite

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0

Igice cya kabiri cy’umukino Guy Bukasa yakoze impinduka Manace Mutatu mbedi utari umeze neza yasimbuwe na Habimana Yves,Isaac Muganza asimbura Dusabe J Claude bakunda kwita Nyakagezi

Izi mpinduka zongereye Gasogi United imbaraga zo gusatira cyane Musanze.Habimana Yves yabuze amahirwe akomeye cyane inshuro 2 imbere y’izamu rya Musanze ariko Ndoli J Claude akora akazi gakomeye cyane arokora Musanze.

 HABIMANA Yves yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu ariko amahirwe ntiyamusekeye

Ndoli yafashije cyane Musanze FC

Ikipe ya Musanze nayo mu gice cya kabiri yagiye ibona uburyo bukomeye imbere y’izamu ariko Kwizera Olivier agaragaza ko ari umunyezamu ukomeye muri aka karere.

Uyu mukino waje kurangira ari 0-0 kumpande zombie,amakipe yombi agabana amanota y’umunsi wa 24 wa shampiyona,gusa abakinnyi b’ikipe ya Musanze yari ku kibuga cyayo batashye batishimye nyuma yo kubura agahimbazamutsyi kihariye aba bakinnyi bari bashyiriweho,aho buri mukinnyi yari kubona ibuhumbi birenga 100.

Kunganya uyu mukino kwa Gasogi United biyihesheje kugira amanota 30 ikaba iraye kumwanya wa 8 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona

Amafoto yaranze umukino

Umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Abafana bamwe buriye ibiti abandi igipanguwari umukino w'ishiraniro

 Ndoli J C laude yigaragaje muri uyu mukinoHerron Berrian ahagaze neza cyane muri iyi minsi

Manace uyu munsi ntiwamugendekeye neza

Guy Bukasa utoza Gasogi United FC

Umutoza wa Musanze FC Abdelrahman Ibrahim Adel

Gashema wari uhagarariye AMACO PAINT iri mu baterankunga ba Gasogi

Angeli Mutabaruka uhagarariye Urubambyingwe mu Rwanda no ku isi

David Mugaragu wa RBA

Isaac Kuradusenge wa KT Radio

Kanyizo wa City Radio

Nepo na Kanyizo ba City Radio

Regis Muramira na Renzaho Christophe

 

Perezida wa Gasogi KNC yari kumwe nushakira abakinnyi amakipe Gakumpa Patrick

KWIZERA Olivier akomeje kugaragaza ko ari umuzamu wa mbere muri aka karere no muri Afurika

Ntibyari byoroshye hagati ya Nyakagezi na Sadam Nyandwi

NDABARASA Tresor myugariro w'ibumoso wa Gasogi United

Muganza Isaac iminota mike yakinnye yitwaye neza

NDOLI J Claude yarokoye Musnze kenshi

Kapiteni Guy Kazindu ubwo yakinirwaga nabi agize ikibazo

Umuganga w'ikipe Martin Uwimana ajya kumwitaho

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment