Gasogi United yakoreye imyitozo ku kibuga izakinira ho na Police (Amafoto na Video)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo habereye imyitozo ya nyuma y’ikipe ya Gasogi United FC yitegura umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzayihuza na Police FC

Imyitozo yanyuma yarimo ishyaka ryinshi

Perezida wa Gasogi United FC yakurikiye iyi myitozo

Ikipe ya Gasogi United yari imaze ibyumweru bisaga 2 ikorera imyitozo kuri sitade ya Kicukiro,ariko kuri uyu wa 4 ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwahisemo gushaka ikibuga kizakira umukino kugirango ikipe irusheho kwitegura neza umukino Gasogi izakirwamo na Police FC kuri uyu wa 5

Kwizera Olivier yiteguye neza umukino

Umutoza wa Gasogi United FC Guy Bukasa wayoboye iyi myitozo yanyuma yavuze ko intego ari ugushaka amanota atatu ”Imyiteguro y’umukino wa Police FC yagenze neza cyane,abakinnyi bameze neza,abayobozi baduhaye ibikenewe byose,abakinnyi ni bazima ntakibazo gikomeye gihari kubera ko abaganga bacu bakoze akazi neza,ubu rero ntabwo twiteguye kugira ngo dutsindwe twiteguye kugira ngo dushake intsinzi.”

Guy Bukasa ngo gahunda ni ugushaka amanota 3

KWIZERA Olivier umunyezamu wa Gasogi United yavuzeko nk’abakinnyi bagomba kurwanira ishyaka Gasogi United “Twe nk’abakinnyi twabonye imyiteguro myiza cyane,abatoza baduhaye imyitozo myiza rero natwe turashaka gukoresha imbaraga zishoboka tugaharanira ishema rya Gasogi United imbere y'ikipe ya Police FC.Kuruhande rw’ubuyobozi bakoze ibyo bagomba gukora turashima Perezida wacu wadusuye akatuganiriza biriya biradufasha cyane”

Kwizera Olivier yavuzeko nk'abakinnyi biteguye guharanira ishema rya Gasogi United

Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko ibisabwa nk’ubuyobozi babikoze “Nk’ubuyobozi twakoze ibisabwa byose kugira ngo ikipe yitegure neza,iki kibuga twakishsyuye kugirango imyiteguro irusheho kuba myiza.Police FC turayiteguye ntabwoba iduteye uretse nayo ntayindi kipe n’imwe dutinya.”

 Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko ibyo ubuyobozi busabzwa byose byakozwe

Ikipe ya Police FC niyo izakira Gasogi United kuri uyu wa 5 taliki 07/02/2020 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo

Amafoto yaranze imyitozo

Guy Bukasa umutoza mukuru wa Gasogi United

NDIKUMANA Tresor ari mubategerejweManace Mutatu Mbedi ameze neza

Muganza Isaac azaba ashaka ibitego

Mudeyi Abdul ari mubazifashishwa

Yamini Salumu ukina inyuma kuruhande rw'iburyo

Ndikumana Tresor ukina hagati mu kibuga

Rutahizamu Habimana Yves

Umukinnyi wo hagati mukibuga BYUMVUHORE Tresor

Kaneza Augustin

Myugariro NDABARASA Tresor

Umutoza wungirije Guy Bakila

Rugamba J Baptiste uhagaze neza muri iyi minsi

Rutahizamu NSHIMIYIMA Ibrahim

Myugariro Dusabe Claude

Cuzuzo A.Gael ariteguye

Guy Bakila na Guy BUKASA batoza Gasogi United FC

Nyuma y'imyitozo abakinnyi n'abatoza bashimye Imana bayiragiza umukino wo kuri uyu wa 5

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment