Gasogi United nayikunze kuva ikizamuka_Umuzamu mushya wasinyiye Gasogi United

Mfashingabo Didier wari umunyezamu wa Etoile del'Est ubu yamaze kuba umukinnyi wa Gasogi United mugihe cy'imyaka 2 iri imbere,ni amasezerano yasinye kuri uyu wa kabiri taliki 09.06.2020 mu masaha y'igicamunsi ku biro by'ikipe ya Gasogi United biri mu nyubako ya CHIC.

Mfashingabo Didier ni umukinnyi wa wa Gasogi United

Mu biro by'ikipe yagize ibyishimo intego niho Didier yasinyiye

Mfashingabo Didier ni umunyezamu wanyuze mu makipe atandukanye,aho yazamukiye mu irerero rya Ruhago rya SEC Academy,Centre ya Kayonza,Marines FC,Gicumbi FC,Etoile del'Est n'ahandi

Mfashingabo avuga ko aje mu ikipe yakundaga "Ndishimye cyane kuza muri Gasogi United,ni ikipe ifite intego kandi ifasha abakinnyi kugaragaza impano zabo,ikindi Gasogi United nayikundaga cyane,natangiye kuyikunda ubwo yazamukaga"

Mfashingabo ngo aje muri Gasogi yari yarihebeye

Mfashingabo Didier asanze abandi banyezamu mu ikipe ya Gasogi United,aho atangaza ko aje guhanganira umwanya na bagenzi be " Muri Gasogi United harimo abandi banyezamu kandi beza,nje gufatanya nabo,ngakora cyane kugirango mbone umwanya ubanza mu kibuga,ntabwo nsinye masezerano yo kwicara ahubwo nje gukina,Urubambyingwe nababwira ko nje gukomereza aho bagenzi banjye bari bageze batanga ibyishimo nanjye nje kubaha ibyishimo"

Didier ngo ntabwo eje kwicara ahubwo aje gukina

Mfashingabo Didier abaye umukinnyi wa 4 mushya uje muri Gasogi United asanga Bertrand Iradukunda,Hakim Bugingo na Eric Nzitonda.

Amakuru atangwa n'ubuyobozi bwa Gasogi United ngo ni uko gahunda yo kubaka ikipe y'igihe kirerekire ikomeje.

Didier yasinyiye imbere ya Perezida wa Gasogi United KNC

KNC yavuze ko kubaka ikipe bikomeje

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment