Gasogi United itsinze Kiyovu Sport KNC ati Nkiri n'umutoza wa Gasogi Kiyovu ntiyigeza intsinda na rimwe

Ikipe ya Gasogi United FC yatsinze ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 21 igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Mumena kuri uyu wa kabiri taliki 03.03.2020.

wari umukino urimo guhangana cyane

Abayobozi b'amakipe yombi bari bahari

Ikipe ya Kiyovu Sport niyo yari yakiriye uyu mukino dore ko umukino ubanza ikipe ya Gasogi ariyo yari yawakiriye amakipe anganya 1-1 umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya Gasogi United FC yari yakoze impinduka nyinshi cyane mu kibuga,aho Ndikumana Tresor ariwe munyamahanga utaje muri 18,Cuzuzo A.Gael abanza mukibuga Kwizera wari umaze igihe mu ikipe y'igihugu abanza kuntebe y'abasimbura,Manace Mutatu Mbedi abanza ku ntebe y'abasimbura,Nkubana Marc yakinnye inyuma kuruhande rw'iburyo ahari hasanzwe hakinwa na Yamini Salumu wari ufite amakarita 3 y'umuhondo,Dusabe Claude bita Nyakagezi yakinnye imbere kuruhande rw'ibumoso imbere ya Ndabarasa Tresor wari kapiteni muri uyu mukino,mugihe Kaneza Augustin na Byumvuhore Tresor bakinnye imbere ya Guy na Aimable,Herron Berrian akina inyuma ya Hassan Kikoyo na Habimana Yves.

Gasogi United yari yakoze impinduka nyinshi

Igice cya mbere cyaranzwe no gukinira inyuma cyane kumakipe yombi nta kipe ishaka kwinjizwa igitego,byaje no kurangira ari 0-0 ubwo amakipe yajyaga kuruhuka.

Igice cya kabiri amakipe yombi yaje agerageza gufungura ashaka uburyo yabona igitego ariko ikipe ya Gasogi United FC yabonye uburyo bwinshi imbere y'izamu ugereranije na Kiyovu Sport.

 Amakipe yasatiranye cyane mu gice cya kabiri

Ku munota wa 88 ikipe ya Gasogi United FC yatsinze igitego k'umupira w'umuterekano watewe na Kaneza Augustin widunda imbere ya NZEYURWANDA Aime Djihad awufashe uramucika umupira ujya mu izamu utyo.

Kaneza atera umupira wavuyemo igitego

Djihadi ahukoraho uramucika

Uruhukira mu ncundura

Ibyishimo bitaha mubakunda Gasogi gutyo

Abakunzi ba Gasogi United nabo bahise biterera mu kirere

Umusifuzi wa 4 yerekanye iminota 3 y'inyongera ariko ntazindi mpinduka zabayemo umukino warangiye ari igitego 1 cya Gasogi United FC kubusa bwa Kiyovu Sport

Iminota 3 yongewe ku mukino ntacyo yahinduye

Nyuma y'uyu mukino Perezida wa Gasogi United yavuze ko ikipe ya Kiyovu Sport itaratsinda Gasogi United na rimwe "Uyu wari umukino ukomeye cyane,Kiyovu Sport yari imaze igihe ifite Morale nyuma y'uko umutoza wayo abonye Licence gusa tuvugishije ukuri Kiyovu ntakintu yakinnye,twabonye buryo bwinshi ntitwabutsinda,mu minota yanyuma uburyo tubonye tububyaje umusaruro kandi binandikwe Kiyovu Sport mubuzima bwayo ntiratsinda Gasogi United,guhera na kera nkiyitoza ntabwo Kiyovu yigeze itsinda Gasogi"

Kiyovu ntiratsinda Gasogi na rimwe _KNC

Umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa we yashimiye ubuyobozi bwabahaye imyiteguro myiza "Abakinnyi banjye bitanze barakora cyane,bakora ibyo twari tumaze igihe twitoza,ndashimira ubuyobozi bw'ikipe ya Gasogi United bwakoresheje ibaraga nyinshi mu gutegura uyu mukino abakinnyi bari bamaze icyumweru i Muhanga,byatwaye imbaraga nyinshi cyane ku buyobozi"

Turashimira cyane ubuyobozi bwakoresheje imbaraga nyinshi mu gutegura ikipe _Guy Bukasa

Kaneza Augustin yasobanuye uburyo yatsinze igitego "Narebye uburyo umunyezamu ahagaze,ikindi Kiyovu ntarukuta bari bashyizeho ndavuga nti reka mutere umupira niwidunda imbere ye,akawukoraho uranyerera kubera imvura yari iri kugwa,ni uko natsinze igitego"

Kuba Kiyovu ntarukuta yashyizeho ni kimwe mubyamfashije gutsinda igitego

Uyu wari umukino wa 4 wahuzaga aya makipe,ibiri ya shampiyona umwe Gasogi na Kiyovu zanganyije 1-1,undi Gasogi irawutsinda 1-0,indi 2 ya gicuti nayo amakipe yombi yarayinganyije.

Nyuma y'uyu mukino ikipe ya Gasogi irakurikizaho umukino w'umunsi wa 22 izakiramo ikipe ya Espoir kuri Sitade ya Kigali 15h00

Amwe mu mafoto yaranze umukino

 Staff ya Gasogi United

11 Kiyovu yabanje mu kibuga

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Mbere y'umukino ikipe yose ya Gasogi yabanje kwiragiza Imana

Saleh yitwaye neza hagati mu kibuga muri uyu mukino

Visi Perezida wa Gasogi United Stephen Kayonga ubwo yageraga kuri Sitade

Kubera imvura itari nyinshi yagwaga,bamwe mu bafana bari bitwikiriye imitaka

Herron Berrian ukinira Gasogi United yitwaye neza cyane muri uyu mukino

Uyu mukino wari indyankurye

Ni uko byari bimeza

Ntibyari byorohsye

Kwizera Aimable yagize ikibazo cy'imvune 

Aha umuganga w'ikipe Uwimana Martin yasabaga ko Aimable asimburwa 

Byumvuhore Tresor nawe yigeze kugira ikibazo asohorwa mu kibuga gutyo

Nkubana Marc

Manace yishyushya yitegura kwinjira mu kibuga

NSHIMIYIMAN IbrahimNiyomkuru J LucRugamba J BaptisteManace asimbura Yves

Runigababisha Martin Mike na Matic bayobora Fan base  ya Rayon Sport barebye uyu mukino

Hassan Kikoyo

P Didy nawe yagaragaje akanyamuneza

Urubambyingwe

Angeli Mutabaruka uhagarariye Urubambyingwe mu Rwanda no ku isi

Bwijenkoziki Maxime ari mubafashe amashusho y'umukino

Mucyo wa Funclub.rw aha yafataga amakuru

Nyakagezi ibyishimo byamurenze

NTARINDWA Theodor yatashye atabyumva neza

 

 

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment