Gasogi United ikomeje imyitozo yitegura Mukura VS

Uyu ni umunsi wa 3 ikipe ya Gasogi United yitoza mukwitegura umukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w'imikino wa 2019/2020 aho Gasogi United izakira Mukura Victory Sport et Loisir kuri uyu wa gatandatu.

Imyitozo ya Gasogi irarimbanije

Gasogi United yamaze kwibagirwa umukino iheruka gutsindwa mo na Police FC ubu amaso iyahanze umukino ukurikiyeho.imyitozo yasubukuwe ku wa mbere,ikomeza kuwa kabiri,iy'umunsi wa 3 ikaba yasojwe kuri uyu wa gatatu kuri Sitade ya Kicukiro aho Gasogi United FC isanzwe ikorera imyitozo.

Imyitozo ikomeje kubera kuri Sitade ya Kicukiro

Nyuma y'iyi myitozo umutoza Mukuru wa Gasogi United Guy Bukasa MIKASABU yavuze ko Gasogi ari ikipe ihangana,bityo ko umukino warangiye batakiwurebaho "Gasogi United turi indwanyi,ntabwo twaranganzwa n'umukino uheruka,ahubwo ubu turareba uwo dufite imbere tuzakinamo na Mukura.Ntakintu kindi cyo gukosora dufite,ikipe irakina neza ariko kwijiza ibitego nibyo bikiri imbogamizi,rero mu mukino utaha tugomba kwinjiza ibitego"

Gasogi turi indwanyi ubu turareba imbere "Guy Bukasa Misakabu"

Ndikumana Tresor ukinira Gasogi United we yasbye imbabazi Urumbabyingwe "Abakunzi ba Gasogi ntabwo twabahaye ibyishimo kandi bari baje kudushyigikira ari benshi,rero batubabarire,ariko ku mukino wa Mukura tuzabaha ibyishimo."

Ndikumana Tresor yijeje abafana ibyishimo

Umukino Gasogi United izakiramo Mukura VS uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki 15/02/2020 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya 15h00

Kwinjira muri uyu mukino ni amafaranga 1.000 ahasigaye hose,2.000 ahatwikiriye,5.000 muri VIP n'10.000 muri VVIP

Gasogi United nk'ikipe ihorana udushya,umubyeyi wese uzaza kuri Sitade akishyura itike ya 2.000 azemererwa kwinjirana n'umwana we uri munsi y'imyaka 10,ariko uwo mwana agahabwa impano zitandukanye

Amafoto

Myugariro Nkubana Marc

Umunyezamu Cuzuzo A.Gael

Umutoza mukuru Guy Bukasa Misakabu

Myugariro NDABARASA Tresor

Umukinnyi wo hagati mu kibuga NDIKUMANA Tresor

Iyi myitozo irimo ishyaka ryinshi

Umukinnyi wo hagati Mudeyi Abdul

NDABARASA Tresor yiteguye umukino

Umutoza Guy Bukasa Misakabu nawe arawuconga

Team Manager Patrick aba akurikirana ubuzima bwose bwa buri munsi bw'ikipe

Rutahizamu Isaac Muganza

Umukinnyi usatira aciye ku mpande Mance Mutatu Mbedi

Umutoza w'abanyezamu Matata Isamel

UWIMANA Martin umuganga wa Gasogi United

Nyuma y'imyitozo ikipe ifatanyiriza hamwe gushima Imana

 

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment