Gasogi United United yakuye inota I Gologota Kwizera Olivier yongera kwigaragaza

Ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,ikipe Sunrise yari yakiriye Gasogi United zinganya igitego 1-1

wari umukino ukomeye cyane

Uyu mukino wabereye i Nyagatare kuri Sitade ya Gologota aho ikipe ya Sunrise yari yakiriye ikipe ya Gasogi United,umukino wari waitabiriwe n’abafana benshi ba Sunrise n’aba Gasogi United,Ndetse hari n’abayobozi b’amakipe yombi bari baje kwihera ijisho uburyohe bwa ruhago ndetse ngo gushyigikira amakipe yabo.

Sitade Gologota niyo yakiriye umukino

Afana bari bitabiriye cyane 

Perezida wa Gasogi United FC yari yaje gushyigikira ikipe ye

Ikipe ya Gasogi United yari yafashe icyemezo cyo guhitamo Herron Berrian,Hassan Kikoyo na Ndikumana Tresor nk’abanyamahanga 3 bitabajwe muri uyu mukino mu gihe Manace Mutatu Mbedi ari we wasigaye I Kigali.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no kugera imbere y’izamu rya Gasogi cyane ,aho rutahizamu ukomkomoka muri Nigeria yagoye cyane ab’inyuma ba Gasogi United ariko Kwizera Olivier yitwara neza akuramo imipira myinshi yashoboraga kubyara ibitego.Gasogi United nayo yabonye uburyo 3 bukomeye bwashoboraga kubyara igitego kuruhande rwa Tresor Byumvuhore na Hassan Kikoyo.

Byumvuhore Tresor yarase igitego cyari cyabazwe

Amakipe yombi avuye mu karuhuko gato,abakinnyi nyuma yo kumva inama z’abatoza Ikipe ya Sunrise yaje isatira cyane,ndetse ku munota wa 60 Samson Babua atsindira Sunrise igitego cya mbere cyafunguye amazamu.

Samson Babua niwe wafunguye amazamu

Guy Bukasa yakoze impinduka zitandukanye Dusabe Claude bita Nyakagezi yahaye umwanya Habimana Yves,Ndikumana Tresor aha umwanya Kaneza Augutin,mugihe Rugamba J,Baptiste yasimbuye Yamini Salum.

Kaneza Augustin yasimbuye Ndikumana Tresor

Rugamba J Baptiste yasimbuye Yamini Salumu

Izi mpinduka zongereye imabraga Gasogi United bituma ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 70,igitego cyatsinzwe na Habimana Yves wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Habimana Yves winjiye mu kibuga asimbuye yahise astinda Igtego

Ikipe ya Sunrise yahise ibona amahirwe akomeye ubwo yahabwaga penaliti ku munota wa 73 Babua Samson ayitera hejuru y’izamu umukino urangira amakipeyombi agabanye amanota

Ubwo Babua Samson yari agiye gutera Penaliti Guy Bukasa yapfukamye arasenga

Penaliti igiye Hejuru Bukasa yazamuye ibiganza aha Imana icyubahiro

Uyu mukino Habimana Yves niwo yatsindiyemo igitego cye cya mbere kuva Gasogi United izamutse mu cyiciro cya mbere,ni mugihe kandi umuzamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier yongeye kugaragaza ko ari umuzamu mwiza bidasubirwaho nyuma yo kwitwara y neza cyane muri uyu mukino aho yakuyemo imipira yari ikomeye cyane

Habimana Yves yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona

Kwizera Olivier yagaragaje ko ari umuzamu mwiza

Umukino ubanza Gasogi United yari yanyagiye Sunrise ibitego 4-2,bivuze ko ikipe ya Gasogi United ikuye amanota 4 ku ikipe ya Sunrise mu mikino yombi

Uyu mukino usize Gasogi United ku mwanya wa 8 n’amanota  29 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ubu uyu mukino ubaye amateka kuri Gasogi United amaso yose ahanzwe umukino ukurikiye w’umunsi wa 24 aho izaba yerekeje mu ntara y’Amajyaruguru kuri Sitade Ubworoherane y'ikipe ya Musanze FC.

Amafoto yaranze umukino.

 Gasogi United yishyushya Muhinda Bryan yishyushya mbere y'umukinoUmutoza mukuru wa Sunrise Moses Basena

Perezida wa Gasogi United KNC

Myugariro wa Sunrise

11 Sunrise yabanje mu kibuga

11 Gasogi United yabanje mu kibuga

Ntagusuhuzanya byakozwe,bakomaga amshyi gusa,muri Gahunda yo gukumira icyorezo cyugarije isi Covid 19

Urubambyingwe rwari rwabukereye

Abafana ba Sunrise nabo bari bitabiriye kubwinshi

bamwe bari bikoreye ibihaza

Abandi bafite imisaraba

Abana b'inyagatare nabo bahabwa ibyicaro hariya mureba

Herron yatsinze igitego baracyanga

NDABARASA Tresor niwe wari kapiteni Uyu mukino witabiriwe cyane

Babua Samson yagoye cyane ikipe ya Gasogi

Aza no kuyibonamo igitego

HABIMANA Yves yatsindiye Gasogi igitego

Umuganga wa Gasogi United UWIMANA Martin aha yitaga kuri Herron wari ubabaye

Iminota 3 niyo yongewe ku mukino

Habimana Yves na Muhinda Bryan

Perezida wa Gasogi United KNC yavuze ko intego bihaye nka Gasogi yo kuba mu makipe 7 ya mbere bayirimo neza

Habimana Yves yavuze ko igihe kigeze ngo yongere abe rutahizamu uryana

Abafana ba Sunrise barakariye Babua wahushije Penaliti

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment