Byari ubudasa ubwo KNC yasuraga Urubambyingwe rw'Abafundi Zindiro

Nyuma y'uko byari byifujwe n'abakunzi ba Gasogi United bibumbiye mu itsinda ry'Urubambyingwe Abafundi Zindiro ko bifuza kuzaganira na Perezida w'ikipe ya Gasogi United KNC,kugira ngo bamugezeho ibyifuzo bafite byatuma ikipe irushaho gutera imbere.

Abafana bari bicaye ari beshi bategereje Perezida

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki 13.02.2020 mu izindiro ahazwi nka DANDERLION RESTO BAR hari hateraniye umubare munini w'abakunzi ba Gasogi United bari bategereje perezida w'ikipe ndetse na Perezida w'abafana  nabo ntibabatenguha bitabira ubutumire bw'abo bakunzi ba Gasogi biganjemo abakora umwuga w'igifundi.

KNC na MUTABARUKA ubwo bari basesekaye mu Izindiro

Perezida w'abakunzi ba Gasogi bo mu izinndiro  MANIRARORA Augustin yahaye ikaze abari aho,anagaragaza ibyifuzo bafite byatuma bakomeza kuba hafi cyane y'ikipe kugira ngo umusanzu wabo ubashe gufasha ikipe.MANIRARORA Augustin kandi yasobanuye ko impamvu bahisemo kuva mu makipe yabo ari uko babonaga Gasogi ari ikipe ifite intumbero nziza ariko kandi ikaba iya nyiri TV1/R1 bidahwema gukorera ubuvugizi benshi barimo n'abafundi.

Perezida w'abakunzi ba Gasogi bo mu izindiro  MANIRARORA Augustin niwe watanze ikaze

KNC yijeje aba bakunzi ba Gasogi ubufatanye muri byose,kugirango ikipe bakunda ikomeze gutera imbere,ndetse nabo ubwabo batere imbere.KNC yakomeje avugako indangagaciro ya mbere ari ukugira ikinyabupfura aho ariho hose,kubahiriza gahunda za leta ndetse nokuba ikitegererezo muri rubanda ngo ibyo bizahesha isura nziza Gasogi n'abandi baze buririye ku myitwarire myiza bazaba bagaragaje.

KNC yasabye aba bafana kurangwa n'ikinyabupfura aho bari hose abizeza ubufatanye

MUTABARUKA Angeli uhagarariye Urubambyingwe mu Rwanda no ku isi yasabye aba bafana kuzaza ari benshi ku mukino wa Mukura,bakaba inyuma y'ikipe yabo kugira ngo igire imbaraga zayifasha kubona amanota 3.

MUTABARUKA yasabye abafana kuzitabira umukino wo kuwa 6

Andi mafoto

Aha niho habereye ibiganiro

Perezida wa Gasogi asuhuza afana bari bamutegereje

Perezida wa Team Work United nawe yari ahari

Perezida w'Urubambyingwe rw'i Gasogi Noah nawe yari yitabiriye

Ibintu byose byari bihari

Manager wa DANDERLIONS BAR RESTO Aimable MUVUNYI

Nyuma hafashwe ifito y'Urwibutso

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment