Byarangiye yasinye_Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead

Hari hashize iminsi hategerejwe umukinnyi mushya mu ikipe ya Gasogi United FC wagereranijwe na Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead  ,uwo ntawundi ni rutahizamu mpuzamahanga  Bola Lobota Emmanuel ukinira ikipe y'igihugu ya Congo Kinshasa akaba yakiniraga ikipe ya AS Vita Club.

Bola Lobota ni umukinnyi wa Gasogi United

Hari hashize iminsi isaga 2 hari amakuru menshi yamwerekeza muri mukeba wa Gasogi United,ariko Emmanuel Bola Lobota yamaze kusinyira ikipe yagize ibyishimo intego iyo ni Gasogi United Football Club

Bola Lobota yashyize umukono kumasezerano y'ikipe ya Gasogi United

Bola Lobota Emmanuel ashobora gukina nka rutahizmu bita no 9,yaca kuruhande rw'iburyo imbere (7) cyangwa se uruhande rw'ibumoso imbere(11). uyu yakiniye kandi AC Ujana ayitsindira ibitego 21,akinira DCMP,AS Nyuki yayitsindiye ibitego 11 ndetse nikindi yayitsindiye muri Caf Confederation Cup,yakiniye kandi AS Maniema ayitsindira ibitego 9 arangiza imikino ibanza ariwe ufite ibitego byinshi muri iyi kipe mumwaka ushize w'imikino,mu mikino yo kwihyura  yerekeza muri AS Vita Club akabayari amaze kuyitsindira ibitego 2 mumikino mike yari amaze gukina mbere gato y'ukoshampiyona ihagarikwa kubera Covid 19

Emmanuel Bola Lobota yakinnye mu makipe atandukanye,iyo aherukamo ni AS Vita Club

Emmanuel Bola Lobota Kandi ni umukinnyi ukinira ikipe y'igihugu,yahereye muy'abari munsi y'imyaka 17,arazamuka akinira abari munsi y'imyaka 20 akaba akinira ikipe nkuru y'igihugu ya DRC

Lobota ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya DRC

Perezida wa Gasogi United yaburiye amakipe azahura na Gasogi United "Emmanuel Bola Lobota yamaze guhitamo gukomereza ubuzima bwe bwa ruhago muri Gasogi United,amakipe yose azahura na Gasogi United mbaye nyateguje azabona ibyo amaso atigeze abona,abakunzi ba Gasogi United twarababaranye,ubu noneho tugiye no kwishimana "

KNC yijeje abakunzi ba Gasogi United ibyishimo

KNC yakomeje ashimira Les Hommes Intègres de Gasogi anibutsa abantu gukomeza gukanda * "Ndashimira cyane Les Hommes Intègres de Gasogi akazi gakomeye bari gukora,muri abantu b'agaciro cyane kuri twe,mbonereho mbwire abantu ko bakomeza gukanda *182*8*1*005567# maze ibyishimo dukomeze tubigire intego "

KNC yibukije abantu gukomeza gukanda *182*8*1*005567# Ibyishibo bigakomeza kuba intego

 Bola Lobota Emmanuel aje muri Gasogi United avuye mu ikipe ya AS Vita Club akaba yasinye amasezerano y'imyaka 2 mu ikipe yamabara Orange n'umukara.

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment