Bugingo Hakim wakiniraga Rwamagana City yakomereje muri Gasogi United

Muri gahunda ya Gasogi United yo kubaka ikipe ikomeye kandi y'igihe kirekire,iyi kipe ikomeje gusinyisha abakinnyi bakiri bato bafite impano muri ruhago yihebewe na benshi.umwe mubakinnyi bafite impano wasinyiye Gasogi United ni Bugingo Hakim wari umwe mubo ikipe ya Rwamagana yagenderagaho

Bugingo Hakim ni indi mpano yiyongereye muri Gasogi United

Uyu musore waciye mu ikipe ya Isonga FC,Interforce , Rwamagana City n'izindi yahisemo gukomereza urugendo rwe rw'umupira w'amaguru mu ikipe ya Gasogi United mugihe cy'imyaka 3 iri imbere.

Imyaka 3 niyo yasinyiye Gasogi United

Bugingo Hakim ukina inyuma ya ba Rutahizamu akaba ashobora no gukina kuruhande rw'ibumoso yari amaze gutsinda ibitego 7 mugice cya mbere cya shampiyona y'icyiciro cya 2 aho imikino yahagaze hatabayeho imikino yo kwishyura kubera icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi

Bugingo Hakim ngo yiteguye gukora cyane kugirango abone umwanya mu ikipe,dore ko aje asangamo n'abandi bakinnyi kandi beza,akaba yizeza Urubambyingwe kuzakoresha imbaraga ze zose ariko akabaha ibyishimo

Perezida wa Gasogi United KNC niwe wasinyishije Hakim

 

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment