Aho kuba urukwavu imyaka 1000 naba Intare umunsi 1_KNC witandukanije na Mukura

Mugihe habura amasaha make kugira ngo ikipe ya Gasogi United FC yakira ikipe ya Mukura VS et Loisir,Perezida wa Gasogi United FC mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ko kuba Mukura Imaze igihe kinini ibayeho ntacyo byabakangaho,ko ibyiza wamara igihe guto ariko ukagira icyo ukora

Kumara imyaka myinshi sibyo bigaragagaza ko ukomeye "KNC avuga kuri Mukura"

Iki kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane taliki 13.02.2020,kibere ku biro by'ikipe ya Gasogi United kitabirwa na Perezida wa Gasogi United KNC,umutoza mukuru w'ikipe ya Gasogi United Guy BUKASA MISAKABU,Perezida w'Urubambyingwe mu Rwanda no ku isi hose Angeli MUTABARUKA ndetse na RUGAMBA Belanove wari uhagraraiye XL Energy Drink umwe mubaterankunga ba Gasogi United.

Aba nibo bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru

Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles yahamije ko yitandukanije na Mukura "Njyewe umutima wanjye uri muri Gasogi kandi ntabwo njya nshyira umutima wanjye ahantu umubiri utari,n'umubiri wanjye niho uri.Ni ukuvuga ngo rero ibyo bya Mukura nibyo ahahise,ni amateka wenda yatwigisha uko abantu batangiye gufana imipira,ariko ntabwo ari indagihe y'umupira w'uyu munsi wifuza kujya imbere.Mukura ifite ibibazo byayo ntaho mpuriye nayo nitandukanije nayo guhera uno munsi."

Umutima n'umubiri biri kuri Gasogi ntaho ngihuriye na Mukura 

KNC yakomeje avuga ko ntabwoba bafitiye Mukura ngo ni uko imaze imyaka myinshi "Abayobozi,abatoza n'abakinnyi twese dufitiye abafana bacu ideni,tugomba gutsinda Mukura ntayandi mahitamo.Kuba  Mukura imaze imyaka myinshi twe ntibidutera ubwoba,aho kuba urukwavu imyaka 1000 naba Intare umunsi 1 maze nkazandikwa mubitabo bya Kumbukumbu."

KNC ati aho kuba urukwavu imyaka 1000 naba Intare umunsi 1

Guy Bukasa MISAKABU utoza Gasogi United FC yavuze ko bizeye kwitwara neza ku mukino wa Mukura "Twakinnye neza umukino uheruka turawutakaza kubera kutitwara  neza imbere y'izamu,tumaze igihe tubikosora,twizeye ko amakosa twakoze ku mukino uheruka tuzayakosora tukabona intsinzi imbere ya Mukura."

Amakosa twakoze ku mukino uheruka twarayakosoye,twiteguye kwitwara neza imbere ya Mukura

Perezida w'Urubambyingwe Angeli MUTABARUKA ngo asanga abantu hafi ya bose mu Rwanda bafana Gasogi "Ureste Police na AS Kigali zizi abafana bayo uko bangana kubera ko kubabara byoroshye,ariko Gasogi sinamenya umubare,kubera ko sinazenguruka igihugu cyose mbara abakunzi ba Gasogi.Ubundi abantu hafi ya bose mu Rwanda bafana Gasogi,n'ubwo hari abatagera kuri sitade ariko abantu hafi yabose bafana Gasogi,kugeza ubudufite amahuriro y'abafana 8,hakaba hari n'ahadi tugiye gutangiza amahuriro y'abafana vuba aha.ndasaba abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange,abafana ba Mukura n'Urubambyingwe kuzaza kuri sitade ari benshi,ndabizi abafana bazaryoherwa,bazishimira umukino"

Abantu hafi ya bose ni Abafana ba Gasogi United FC"Angeli MUTABARUKA"

RUGAMBA Belanove wari uhagarariye XL Energy yavuze ko gukorana na Gasogi byatumye ubucuruzi bwabo bwaguka cyane, "Tutaratangira gukorana na Gasogi nta n'umuntu wakubazaga ibya XL Energy,ariko ubu urahura n'umuntu aho ariho hose ati XL Energy zirihe,n'ikimenyimenyi ubu kubera gukorana na Gasogi United ubu tuvugana ubwoko 3 muri 4 ducuruza bwashize mu bubiko kubera abantu beshi baje batugana nyuma yo gutangira gukorana na Gasogi,ahubwo nashishikariza n'abandi gukorana na Gasogi United kuko ibikorwa byawe biramenyekana"

Kuva dutangiye gukorana na Gasogi ubucuruzi bwacu bwateye imbere cyane

Iki kiganiro n'itangazamakuru cyasojwe KNC avuga ko yigeze kumva ko Mukura yagiraga abafana ariko akaba abona barazimye,akaba ariho avuga ko azemera ko koko Mukura ifite abafana ku wagtandatu.

Umukino uzahuza Gasogi United na Mukura uzaba kuri uyu wa 6,kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo 15h00.Ibiciro byo kwinjira muri uyu mukino ni 1.000 Rwf ahasanzwe /2.000 Rwf ahasakaye / 5.000 Rwf mu myanya y'icyubahiro na 10.000 muri VVIP

Andi mafoto yaranze ikiganiro n'itangazamakuru

Ni uko hari hateguye mbere y'uko ikiganiro gitangira

Azania nayo yishimiye kuba ikorana na Gasogi United

XL Energy Drink ikunzwe na benshi

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro

Leave a Comment

Your must sing-in to make or comment a post

best moment

best moment
best moment